Kigali

Umuririmbyi Pharrell Williams yagizwe umuyobozi muri Louis Vuitton

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:15/02/2023 11:46
0


Inzu y'imideli ya Louis Vuitton ibarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko umuhanzi w'umunyamerika Pharrell Lanscilo Williams [Pharrell Williams] ari we muyobozi ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo (Men’s Creative Director).



Uyu muhanzi usanzwe ari mu bahanze imyambaro ya Billioners Boys Club afatanyije na Nigo na nyakwigendera Paul Walker, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Virgil Abloh witabye Imana muri 2021.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Louis Vuitton bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, bwavuzemo ko imyambaro ya mbere Pharrell yahanze izamurikwa mu birori by’imideli bizwi nka ‘Men’s Fashion Week’ bizabera muri Mujyi wa Paris muri Kamena 2023.

Umuyobozi Mukuru wa Louis Vuitton, Pietro Beccari, yavuze ko yishimiye kongera guha ikaze Pharrell mu muryango mugari.

Yavuze ati “Nishimiye kongera guha ikaze mu rugo Pharrell. Nyuma yo gukorana muri 2004 na 2008 na Louis Vuitton, nk'umuyobozi mushya ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo.”

Beccari yongeyeho ko ‘Icyerekezo cye cyo mu guhanga kirenze imideli’. Yungamo ati “Nta gushidikanya ko kizayobora Louis Vuitton mu cyiciro gishya kandi gishimishije.”

Louis Vuitton ni imwe mu nzu z'imideli Mpuzamahanga zikora imyambaro, ikaba n'imwe mu bicuruzwa bihenze bya sosiyeti ya LVMH (Loius Vuitton Moët Hennessy) ifitwe n'umuherwe Bernard Arnault.

Pharrell Williams wagizwe umuyobozi ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo muri Louis Vuitton, yatsindiye ibihembo 13 bya Grammy Awards, ndetse akaba yari mu Kanama Nkemurampaka mu marushanwa yo kwerekana impano yo kuririmba ya 'The Voice'

Williams kandi yakoranye na zimwe mu nzu zikomeye zikora imyambaro zirimo nka Adidas na Moncler ndetse na Chanel, ndetse akorana na Louis Vuitton mu guhanga amadarubindi [Amataratara] afatanyije na Marc Jacobs.

Umuhanzi Pharrell Williams yagizwe Umuyobozi ushinzwe guhanga imyambaro y'abagabo muri Louis Vuitton

Pharrell Wiliams yatsindiye ibihembo 13 bya Grammy ndetse yari mu Kanama Nkemurampaka k'amarushwanwa yo kuririmba ya 'The Voice'

Pharrell Williams yakoranye na Louis Vuitton muri 2002 na 2004 mu guhanga amadarubindi 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAPPY' YA PHARELL WILLIAMS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND